1.Muribuka wa mubwirizabutumwa bababwiye ubushize? Turavuga umwe wagiye mu bukwe akinywera ku "bushera" burimo ka kabanga ke, yagira ngo aratashye akabona imisozi izenguruka akagaruka aho yari avuye mu bukwe ati "muze murebe ibyahanuwe birasohoye! Bibiliya yera yavuze ko mu bihe bya nyuma imisozi izahura igahoberana none ngaha birabaye."
Reka dukomereze aho tubabwire ko bamaze kongera kumuherekeza bakamugeza ku gishanga ngo yambuke ajya ku musozi w'iwe. Yabaye agikandagiza ikirenga cya mbere mu gishanga rero aba yihonze hasi. Ntagize ngo arabyuka, ayoberwa aho yerekezaga. Ntiyivuna abitekerezaho akomeza urugendo, yerekeza aho abyutse areba. Ageze imbere yumva abantu basakabaka, ati "nkajya kureba, wasanga aho hantu habaye ibirori nkongera nkabona aho niganirira n'ubundi bariya bashenzi baransagariya bansezerera vuba." Agezeyo ikimwaro kiramukora kuko yasanze ari hamwe yahoze mu bukwe! Byatewe n'uko amaze kugwa yabyutse akerekeza aho abyutse areba ntamenye ko asubiye aho avuye!
2.Umushakashatsi yinjiye mu ishyamba maze akubitana n'intare. Akanura maremare maze arivugisha ati"Mana yanjye ukore ku buryo iyi ntare igutekereza kandi ibe yarabatijwe"! Intare nayo iti"Mana iri funguro urihe umugisha".
3.Umugabo yari afite resitora maze bikaba ngombwa ko yumva niba abatetsi batetse neza. Batangira kugabura bose bakanyuza ibyo bagabuye kuri kontwari ajombamo ikanya yumva maze yabona isahani igabuye neza ati"ca hano sha, shyira ibyo biryo hariya umuguzi umugaburire ibindi". Abakozi bakahagorerwa kuko iyo resitora abategetsi benshi bayiriragamo uko ibiryo bitinze kugera ku mutegetsi ugasanga abakozi benshi bagiye mu munyururu. Bigatera ikibazo kuko abakozi ntibashoboraga kubwira abo bategetsi ko ibiryo byabo(babagaburira ) birya shebuja kandi ntibashoboraga no kubuza shebuja guhitamo mu bye. Bukeye biga ubwenge bwo guteka indyo yitwaga "Bizikora". Basekura urusenda shebuja yagiye kurangura ibitoki n'amakamyo i Kibungo. Aho agarukiye bukeye bararuteka, isosi yarwo itukura rwose isa na bike uyibonye wese amazi akuzura akanwa ariko nyine ntawari ufite uburenganzira bwo kumva ko biryoshye uretse nyiri resitora. Ibitoki bivuye ku Rusumo, birotswa amafiriti arashya maze baragabura. Ibiryo bitangira kumvwa. Ya sosi"Bizikora" iza ishashagirana nyiri resitora ayirabutswe abwira umukozi ati"dore uko gisa!Ni nde ugiye kugaburira usa utyo? Cyo jya koga". Umukozi ajya koga bwa kabiri dore ko yagiraga isuku ariko amerwe ya shebuja washakaga kurigisa igisorori cy'isosi akamutuka umwanda. Aho umukozi agendeye shebuja yinaga inyuma ya kontwari igisorori agihamya umunwa. Ntihashize isegonda hirya mu cyumba bariramo bumva ngo" Reeeeeeeeeee". Bahuruye basanga umugabo wapimaga hafi ibiro maganabiri yabize icyuya cyamurenze, ijosi ritava aho rireba nk'urwaye mugiga! Ubwo burugumesitiri yari yaje mu ba mbere kurya ku gitoki kivuye i Kibungo dore ko i Tumba cyahageraga rimwe mu cyumweru. Ati"yewe reka abacuruzi babyibuhe bazira byinshi! Muzi iminsi nabwiriwe kubera uyu mugabo, naze abe aruhukira mu kasho dore yicishije akarere inzara".
4.Abana babiri bwacyaga haba noheli ariko bakibazacyane niba Papa Noheli aza kubaha utugare. Ni uko bageze ku buriri batangira gusinzira ariko bikanga batekereza niba Papa Noheli ari bubahe utwo tugare. Ni uko umuto muri bo aratangira ati"Papa Noheli rwose wampaye akagare". Undi ati "ceceka Papa Noheli aba azi neza icyo aha ho buri mwana kado". Umuto wari wataye umutwe ati"urabeshya hari ubwo yibeshya agatanga icyo abonye cyose". Barahana barahana aho bigeze umwana muto avuga cyane ati"Papa Noheli ndashaka igare". Mukuru ati" vuga gahoro udakangura nyogokuru Napa Noheli ntiyapfuye amatwi". Murumuna we ati"Papa Noheli ntiyapfuye amatwi ariko nyogokuru we yarayapfuye agomba kumva icyo nshaka atava aho ampa umwanana nk'ubushize".
5.Umugabo Bazumvampehe yagiye ku kazi yasinze, noneho umukoresha we Gasyampeke ararakara cyane, ati koko nta soni ufite zo kuza ku kazi wasinze? Undi ati: “rwose urandenganya ibi byose ni muganga wabiteye!” Umukoresha we ati : “nonese muganga ni we wakwinitse mu nzoga?”. Undi ati: “rwose ejo nagiye kwa muganga mbabara mu nda, noneho anyandikira umuti ngomba kugura; ariko uzi ukuntu nawe bandika. Icyo nabashije gusoma ku rupapuro rero ni ahanditse amacupa abiri, n'ahandi handitse gatatu ku munsi. Urumva nawe ibyakurikiyeho”.